top of page
Search
Writer's picturemahirwe30

GUSABA, GUSHAKA, GUKOMANGA.

Umugati wa burimunsi (04/02/2022)



MATAYU 7:7 “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa”.

Gusenga (musabe) bigendana no gushaka ubushake bw’Imana mubyanditswe (mushake), kandi bikuzuzwa no ukunvira ibiba bimaze guterekwa mumutima wawe, gukomanga inzugi Imana igushyira imbere, (mukomange).

GUSABA: Hano kwisi hari umwijima mwinshi, bituma tutabasha kubona umucyo w’Imana. Hano kwisi hari urusaku rwinshi rutuma tutabasha kunva ijwi ry’Imana, ibiganza byacu byuzuye imiruho ya hano kwisi bigatuma Imana itabona aho ishyira imigisha. Gusaba kwiza nugusaba umucyo, gusaba kwiza nugusaba umutuzo wo mumutima, gusaba kwiza nukurambika ibyawe hasi kugirango ubashe kwakira ibyayo.

GUSHAKA: Icyo Imana igushakaho ntabwo ari ubwiru, cyamaze guhishurwa mubyanditswe byera. Wa mucyo navuze uzawusanga muri Bibiliya, wa mutuzo navuze uzawusanga muri Bibiliya, kandi ninaho twitoreza kurambika imitwaro iduhese imigongo.

GUKOMANGA: Iyo umukristu yinjiye muri ubu buzima bwo gusaba neza, agashaka ubushake bw’Imana mubyanditswe, atangira kubona inzugi imbere ye maze icyo akora gusa nugukomanga akinjira.

Izi ntambwe eshatu ntabwo uzikora rimwe mumwanka cyangwa rimwe mukwezi ahubwo zigomba guhinduka ubuzima bwawe bwa buri munsi, ubuzima bwawe bwa buri mwanya. Ugahora usaba, ugahora ushaka ugahora ukomanga.

TUMENYIMANA

46 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page