KWIZERA N’UBUSHISHOZI; INKONI EBYIRI UMUKRISTU YITWAZA.
Umugati wa burimunsi (03/02/2022)
KWIZERA: Kwizera kuduha andi maso, amaso abona ibitabonekera abandi, amaso abona ibitagaragara, amaso abona Imana. Kwizera kuduha imbaraga z'umutima tukarenza amaso ubu buzima bwa none, tukabaho nk’abashyitsi n’abimukira hano kuri iyisi.
UBUSHISHOZI: Ubushishozi cyangwa ubwenge, budufasha kwibuka ko dutuye kwisi yaremwe n’Imana, tukaba twambaye umubiri nawo waremwe n’Imana. Gushishoza bitwibutsa ko ibyo dukorera hano kwisi bigira ingaruka zishobora kuzadusanga mubuzima buhoraho.
KWIZERA KUBUZE UBUSHISHOZI: Ukwizera kubuze ubushishozi kujyana umukristu mumakuba, kukagwiza umubabaro n’agahinda. Ukwizera nk’uku kwerekana ko umukristu adasoma ibyanditswe byose, kandi agikeneye gukura mubyo yizera.
KWIZERA KUJYANYE N’UBUSHISHOZI: Umukristu ufite kwizera kujyanye n’ubushishozi ahinduka umuyobozi mwiza munzu y’Imana. Aba afite amaso areba mumwuka ariko akaba atari impumyi kubijyanye n’umubiri. Abasha kugirira itorero umumaro muri ubu buzima ndetse n’ubuzaza.
Comments