top of page
Search
Writer's picturemahirwe30

UBUSUGIRE BW'IMANA IHORAHO

Umugati wa burimunsi (20/01/2022)


Umwigisha w’ijambo ry’Imana witwa John Calvin yaravuze ati, hari uburyo butatu bugaragara Imana ishobora kunyuzamo ngo isohoze ubushake bwayo:

1. IMANA IKORA IKORESHEJE IBIKORESHO

2. IMANA IKORA IDAKORESHEJE IBIKORESHO

3. IMANA IRAKORA NIYO IBIKORESHO BIYIBEREYE IMBOGAMIZI

Umukozi w’Imana ashobora kuba igikoresho cyiza Imana ikoresha, umukozi w’Imana ashobora no kuba adahari maze Imana ikikorera ubwayo, kandi umukozi w’Imana ashobora no kuba imbogamizi; Imana ikaza ikarwana na we ngo imukure munzira, ariko n’ubwo bwose umuntu ayibereye imbogamizi Imana burigihe igera kucyo yagambiriye kuko ntakibasha kurogoya imigambi yayo.

Iyo twiga gukorana n’Imana rero ngo itubere umwungeri, ikintu kingenzi dushaka kumenya nuko Imana ariyo yikorera. Tubasha kuyigandukira ikadukoresha ,tukaba nk’itiyo isukamo amazi yayo, tukaba nk’umugezi amazi anyuramo ajya kubayishaka icyo gihe iba idukoresheje.

Ariko tukamenya ko niyo tudahari abantu bakanga kwitaba umuhamagaro w’Imana, niyo tutabyemeye Imana ishobora kuza ikabyikorera ubwayo. None se ijya kurema hari umuntu yahamagaye ngo ayifashe? Yaravuze gusa bibaho.

Ikintu cya gatatu dushaka gucaho akarongo nuko no kwinangira kw’imitima gushobora gusohoza ubushake bw’Imana ikadukoresha tutabishaka. Dore urugero: Ibyakozwe 4:27 ” Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’imiryango y’Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasize, ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n’ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba”.

Dusenge :Mwami Yesu ufashe abana bawe uyumunsi utwigishe gusobanukirwa n’ubusugire bw’Imana ihoraho, mw’izina rya Yesu kristu amen.

38 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page