PASITERI: Niki cyatumye Imana yigira umuntu muri Kristu Yesu?
MWUKA: Kubw’ urukundo agukunda, Imana yambaye umubiri, maze ya kamere-Mana itagira imyaka yambara umubiri ukura kugirango abashe kumenagura imbaraga z’urupfu zari zaraboshye abatuye mumubiri ubora.
PASIITERI: Nonese niyo mpanvu abayahudi batabashije gusobanukirwa uburyo yariho mbere ya Aburahamu kandi yari atarageza no kumyaka 50? (Yohana 8:58)
MWUKA: Rwose wagikoze, Buriya amateka n’ibihe by’imibereho y’abantu yose iramutse yanditswe mugitabo, ubuzima bwa Yesu hano kwisi bwaba ari paje imwe muri icyo gitabo kandi ntibimubuze kugumya kuba wamwanditsi wanditse icyo gitabo.
Kuriwe amateka y’abantu yose ni nk’umwanya umwe wo guhumbya, atuye mugitondo gihoraho, ntabasha kugira ejo hashize cyangwa ejo hazaza kuko afashe muntokize ibyahise ibiriho ndetse nibizaza. YESU KRISTU NTAHINDUKA UKO YARIHO NIKO ARI KANDI NIKO AZAHORA (LUKA 2:52).
UYUMUNSI TUMENYIMANA.
Comments